NDC Goals:  Bring Peace, Unity and Development in the Great Lakes Region for the Interest of the People.
About National Democratic Congress (NDC - CND)

NDC Goals: Bring Peace, Unity and Development in the Great Lakes Region for the Interest of the People.

National Democratic Congress (NDC)/Congres National pour la Democratie(CND) is a coalition of Rally for Unity and Democracy (RUD-Urunana) and Rally of the Rwandan People (RPR-Inkeragutabara). It is open to other political parties who share the same ideals of democracy, justice, equitable society that respect the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction. NDC strives to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

How to Bring Peace, Unity and Development in the Great Lakes Region
Drive and Determination to  change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.
NDC Fundamental Principles

Drive and Determination to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

National Democratic Congress (NDC)/Congres National pour la Democratie(CND) is a coalition of Rally for Unity and Democracy (RUD-Urunana) and Rally of the Rwandan People (RPR-Inkeragutabara). It is open to other political parties who share the same ideals of democracy, justice, equitable society that respect the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction. NDC strives to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

NDC Fundamental Goals and Principles
National Democratic Congress (NDC) - Congres National pour la Democratie(CND)
For Democracy, justice, equitable society that respects the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction.

National Democratic Congress (NDC) - Congres National pour la Democratie(CND)

National Democratic Congress (NDC)/Congres National pour la Democratie(CND) is a coalition of Rally for Unity and Democracy (RUD-Urunana) and Rally of the Rwandan People (RPR-Inkeragutabara). It is open to other political parties who share the same ideals of democracy, justice, equitable society that respect the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction. NDC strives to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

Contact NDC Team

Mw’izina ry’abagize RUD-Urunana (Rally for Unity and Democracy Urunana) no mw’izina ryanjye bwite mbifurije umwaka mwiza wa 2020. Njyewe n’abo dufatanyije turifuza ko muri uyu mwaka dutangiye twazarushaho gufatanya n’abandi Banyarwanda tugatera intambwe nshya yo kuzana amahoro, ubumwe, ubwisanzure n’imibereho myiza mu Rwanda. Ibyo byiza byitezwe n’abanyarwanda kandi, tuzabigeraho nitwubaka igihugu kigendera ku mategeko na demokarasi.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z'u Rwanda

Uyu mwaka wa 2019 urangiye wabaye uw’ibigeregezo byinshi ku Banyarwanda ariko kandi unadusigiye amasomo akomeye dukwiye kubakiraho ibikorwa byo muri uyu mwaka dutangiye. Mu by’ukuri, uyu mwaka turangije waranzwe n’ibikorwa ry’ubugizi bwa nabi haba mu Rwanda ndetse no hanze y’igihugu cyane cyane aho impunzi z’Abanyarwanda zahungiye. Ubutegetsi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi uyobowe na Jenerali Paul Kagame wakomeje kwica Abanyarwanda. Benshi mu baturage imbere mu gihugu baburiwe irengero  mu gihe abandi bagiye baraswa  ku manywa y’ihangu. Uwagize amahirwe yarafunzwe. Abandi Banyarwanda basenyewe hakurikijwe “amategeko yanga abakene:” hirya no hino mu migi cyane cyane mu murwa wa Kigali.

Ubwicanyi bwakomereje mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda ndetse no mu bihugu bya kure bukozwe n’inzego ziyobowe na FPR-Inkotanyi iyobowe na General Paul Kagame. Ubu bwicanyi bukomeza gukorwa kubera cyane cyane ko FPR-Inkotanyi na Paul Kagame ari abaja ba Mpatsibihugu bifuza ko bahama k’ubutegetsi kugira ngo bibonere uburyo bwo gusahura Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z'u Rwanda

Ninde wishe abaperezida babili Cyprien Ntaryamira w’u Burundi, Juvenal Habyarimana w’u Rwanda, Abasenyeri ba Kiliziya Gatolika, Abanyarwanda barenga miliyoni, Abanyekongo barenga miliyoni cumi kandi agakomeza ubwicanyi ntakurikiranwe? Ninde wasenyeye abaturage abahora ubukene? Ninde wirukanye abaturange mu mugi aho ababona nk’umwanda hanyuma amahanga agaceceka? Ngo ushyigikiwe n’ingwe aravoma.

Mu mwaka ushize mwumvise ibinyamakuru bya FPR Inkotanyi na General Paul Kagame bivuga RUD-Urunana mu bikorwa b’ubugizi bwa nabi mu Rwanda no muli Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ndagirango abavuga ibyo ntimubahe amatwi kuko ari ibinyoma. Gahunda ya RUD-Urunana ni uguharanira ko demokarasi ibaho mu Rwanda no kurengera impunzi z’Abanyarwanda aho ziva zikagera nta kuvangura amoko. Ababa biyitirira ibikorwa by’iterabwoba n’ubugizi bwa nabi rero, ntabwo ari abarwanashyaka ba RUD-Urunana kuko ibikorwa byabo ntabwo bbijyana n’amahame ndetse n’indangagaciro bituyobora. Kubera izo mpamvu, twongeye kwamagana byimazeyo abashaka guha RUD-Urunana isura mbi. Uwica Abanyarwanda, uwijandika mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, ukoresha iterabwoba ntaho ataniye na FPR Inkotanyi na Jenerali Paul Kagame.

Ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorwa n’Ubutegetsi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango FPR Inkotanyi uyobowe na General Paul Kagame bikomeje kutwibbutsa amasomo menshi, harimo akurikira:

  1. Kugira ngo ba Mpatsibihugu barekure FPR-Inkotanyi iyobowe na Jenerali Paul Kagame ni uko twebwe Abanyarwanda duhaguruka tukanga ubwicanyi budukorerwa, akarengane, ubucakara, n’ubuja ndetse n’ ubukoloni bwahinduye isura. Niko bimeze kubera ko ubukoloni bw’iki gihe bukoresha abacakara nka FPR-Inkotanyi na Jenerali Paul Kagame busahura ibihugu bikize ku mabuye y’agaciro cyangwa bushaka kwigarurira amasoko yo mu bihugu bikennye. Ikindi ni uko ubwo bukoloni bushya buha amafaranga n’intwaro ubutegetsi bushingiye ku dutsiko maze utwo dutsiko tukohereza amafaranga amwe mu mabanki ya ba Mpatsibihugu andi tukayakoresha tugura ibikoresho byo gukandamiza no kwica abaturage mu gihe bagerageza kwamagana imikorere ya two.
  2. Aho turi twese dukwiye gufatanya kugira ngo ubutegetsi bw’agatsiko ko mu Rwanda kayobowe na FPR-Inkotanyi tubuhirike.
  3. Ni ngombwa ko dukomeza kuzirikana ko urugendo twiyemeje rurimo inzitizi nyinshi.  Ibyo bidusaba guhora turi maso, twisuzuma kandi tudatezuka ku ntego twiyemeje..

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z'u Rwanda 

Kubera izo mpamvu zose, umwaka ushize wa 2019 RUD-Urunana yatangiye kandi ikomeza kwivugurura, ku nzego zose, igihe bibaye ngombwa.

Bimwe mwarabyumvise, nk’ibyerekeye abategarugori n’abari binjijwe mu nzego z’ubuyobozi, abahoze bari mu Imbonezagutabara basezerewe kubera ibikorwa n’imyifatire bitajyanye n’imigambi n’imikorere dushyize imbere, n’ibindi bizatangazwa igihe kigeze.

Birakwiye ko mboneraho nkongera gushimangira ko RUD-Urunana yafatanyije na Rassemblement du Peuple Rwandais (RPR), ishyaka ry’Abanyarwanda bahoze muri FPR- Inkotanyi maze bakaryigobotora bakarisezerera hashingwa Congrès National pour la Démocratie  (CND) cyangwa se National Democratic Congress  (NDC).

Dushinga CND (cyangwa NDC)  kwari ukugira ngo dushyire hamwe ingufu z’abanyarwanda, aribbyo kuvuga Abatwa, Abatutsi n’ Abahutu kugirango ingoma y’igitugu iyobowe na FPR Inkotanyi na General Paul Kagame iveho hajyeho ubutegetsi bugendera ku mategeko, bwubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu, bwubaha abanyarwanda bose.

Muri make, igihe cyose mu Rwanda ubutegetsi buzaba buri mu maboko y’agatsiko, hazaba imvururu, ubwicanyi, akarengane, iterabwoba n’isenyerwa. Niyo mpamvu dukwiye kwiyemeza kurandura intandaro y’ubutegetsi buteye gutyo maze dugakomeza ibikorwa byo kubwamagana aho Abanyarwanda turi hose kw’isi.

Imana iduhe twese umugisha maze tuzagire umwaka wuzuye ibikorwa by’ingirakamaro muli 2020.

Bikorewe i Washington, DC, kuwa mbere Mutarama 2020

Dr. Jean-Marie Vianney Higiro

Umuyobozi w’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana) 
Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unité et la Démocratie

NDC: Charte Rwandaise des Droits et Libertés

Charte Rwandaise des Droits et Libertés est le fondement de la lutte que nous menons pour la Vérité, la Justice pour tous, une Réconciliation authentique, l'Égalité et l'Équité.

Ready for Consensual Democracy of, by, for the people ?

Contact us and Get More Information