Ubutumwa bw'Umuyobozi w'Urunana rw'Abaharanira Ubumwe na Demokrasi(RUD-Urunana - Rally for Unity and Democracy / Ralliement pour l'Unité et la Démocratie) Ageza Ku Banyarwanda Mu Gihe Twibuka Ku Nshuro ya 32 Amahano y’Itsembabwoko n’Itsembatsemba Yagwiriye u Rwanda.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Kuli uyu munsi wa 6 Mata turibuka ku nshuro ya mirongo itatu na kabili u Rwanda, igihugu cyacu dukunda, kigwiriwe n’amahano y’ itsembabwoko n’itsembatsemba. Mw’izina rya National Democratic Congress (NDC) / Congres National pour la Democratie (NDC) / Inteko y’Igihugu iharanira Demokarasi igizwe na Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (Rally for Unite and Democracy / Ralliement pour l’Unite et la Democratie - RUD Urunana) na Rassemblement Populaire Rwandais (RPR) - Inkeragutabara nifatanyije namwe mu kwibuka no kunamira abanyarwanda bose babuze ubuzima bitewe n’itsembatsemba bwoko n’itsembatsemba ryatangiye kuli iyo taliki muli 1994.
Kuli uyu munsi, tubazilikane kandi turusheho kwiyemeza gukumira ikintu cyose cyakongera kugusha igihugu cyacu n'abanyarwanda aho bari hose mu bwicanyi ndenga kamere abanyarwanda twanyuzemo.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Kuli uyu munsi dusubize amaso inyuma turebe niba ibibazo byateye itsemba bwoko n’itsembatsemba niba byaravuyeho maze tumenye uko tulikumira burundu. Urubyiruko rwigire kubyabaye kuko nirwo mizero y’U Rwanda rw’ejo. Rwirinde inyigisho z’ibinyoma zigamije guteranya abanyarwanda no gutsimbakaza ubutegetsi bw’agatsiko kayobowe n’ishyaka rya Rwandan Patriotic Front (RPF) Inkotanyi ryagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwabaye mu Rwanda kuva taliki ya mbere Ukwakira 1990 kugeza uyu munsi. FPR Inkotanyi ntiyaba yaragize uruhare mu byabaye noneho ngo ibe ari yo ivuga amateka y’ibyabaye ku Banyarwanda kuli uyu munsi nk’uyu wo kwibuka.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Dore bimwe mu binyoma bizoreka U Rwanda nitutabigendera kure:
- Ikinyoma cya mbere ni uko ubutegetsi bw’agatsiko ka FPR Inkotanyi kigisha abanyarwanda ko mu Rwanda habaye jenoside yakorewe Abatutsi aho kuba itsembabwoko n’itsembatsemba. Iyo nyito ikaba itavuga ku buryo buziguye ibyabaye mu Rwanda kuko ihisha uruhare rwa FPR Inkotanyi mw’ishyano twagushije. Iyo nyito ikaba ikingira ikibaba abicanyi bambaye ikote rya FPR Inkotanyi.
- Ikinyoma cya kabili ni icyerekeye ibyabaye ku itariki ya 6 Mata 1994.
- Abicanyi bo muli FPR Inkotanyi barashe indege yali twaye Perezida w’U Rwanda Juvenali Habyarimana na Perezida w’U Burundi Cyprien Ntarwamira mu gihe yali igiye kugwa ku kibuga cy’indege (landing/atterrissage) cy’i Kanombe hafi sambili na makumyabili kuli uwo munsi kumugoroba. Icyo gihe FPR Inkotanyi yabikoze yaramaze gukurakwiza abicanyi hirya no hino mu mugi wa Kigali no mu gihugu.
- Mu minota yakulikiye iraswa ry’indege ubwicanyi bwahereyeko butangira. Kuba rero FPR inkotanyi yarashyize gahunda yo kwibuka kw’itariki ya 7 Mata ni ukungirango yihanagureho ingaruka z’imbarutso y’ubwicanyi bwakuliye iraswa ry’indege iryitirira abatari bafite ibikoresho n’ubuhanga bwo gukoresha ibisasu byayirashe.
- Mwibuke ko kugeza ubu nta perereza ridafite amakemwa ryigeze rikorwa ni ubwo hali abaperezida babili b’abanyafurika bishwe. Perezida Paul Kagame abifashijwemo n’ibihugu byamugejeje ku butegetsi byabulijemo iperereza ry’icyo cyaha gikorwa ubundi n’ibyihebe (terrorism).
Urubyiruko rero rumenye ko iyozabwonko (indoctrination) rikorwa na FPR inkotanyi mu biganiro mbwirwaruhame no mu cyiswe itorero rishingiye ku mateka agoretse. Nibyiza ko mwajya mwikorera ubushakashatsi mu gihe babatsindagiramo amateka acuramye kandi agonganisha abanyarwanda.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Kuvuga ibyerekeye ubwicanyi bwakozwe na FPR Inkotanyi iyobowe na Paul Kagame ni birebire kuko byatujyana mu bihugu duturanye cyane cyane U Burundi, na Republika Ya Demokarasi ya Kongo. Icyangombwa ni uko tumenya ko U Rwanda rwibereye mu mwijima w’ubugome n’ubwicanyi kandi ko kubuvamo bisaba buli wese gushyiraho ubushobozi bwe.
Ni ngomba ko mwibuka uku kuri: Intambara Rwandan Patriotic Front (RPF) Inkotanyi yashoje kw’italiki ya mbere ukwakira 1990 iturutse muli Uganda yarangiye ihitanye abaturage benshi bakomoka mu moko yose atuye U Rwanda: Abahutu, Abatwa, Abatutsi ndetse n’Abanyamahanga. Iyo ntambara yakomereje muli Republika ya Demokarasi ya Kongo ikaba nubu igikomeza. Hakaba hamaze gupfa nibura miliyoni zirenga icumi zibarwa kuli RPF Inkotanyi na General Paul Kagame. .
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Twebwe abagize RUD Urunana twiyemeje gufatanya na Rassemblement Populaire Rwandais (RPR) Inkeragutabara igizwe n’abavuye muri FPR Inkotanyi, dushyiraho ihuriro ryitwa National Democratic Congress (NDC) / Congrès National pour la Democratie (NDC) kugira ngo dukore uko dushoboye demokarasi igerweho mu Rwanda nta maraso amenetse. Dushyize hamwe twese tukayoboka inzira yo kwanga ikandamizwa dukorerwa na FPR Inkotanyi ba bandi bampatsibihugu bicaje FPR Inkotanyi na Paul Kagame ku butegetsi, babatera umugongo maze abo bagizi banabi bakazinga akarago bakagenda nk’ifuni iheze.
Imana yakire abatabarutse, ikomeze ihe Abanyarwanda umugisha kandi ituyobore mu gushaka icyazana Ubumwe n’Amahoro mu baturarwanda b’ingeri zose no gukora ibikorwa bifitiye Abanyarwanda bose n'Akarere kwose akamaro.
Bikorewe i Washington, DC, Taliki ya 6 Mata 2026
Dr. Jean-Marie Vianney Higiro
Umuyobozi w’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana) / Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unité et la Démocratie
Mw’izina rya National Democratic Congress (NDC) /Congres National pour la Democratie (CND) / Inteko y’Igihugu Iharanira Demokarasi igizwe na Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (Rally for Unity and Democracy / Ralliement pour l’Unite et la Democratie na Rassemblement Populaire Rwandais (RPR) Inkeragutabara
e-mail:
web: http://www.ndcnd.org