Tweet
">
Tweet
"/>

Article Index

des Droits

Article 1. Tous les rwandais sans distinction d'appartenance ethnique et clanique, de région d'origine, de sexe, de religion naissent égaux devant la loi et jouissent des droits et devoirs inaliénables et imprescriptibles. 

Article 2. Tout rwandais a un droit inaliénable et indélébile à la vie; de part son intégrité physique et morale, il ne peut être réduit au servage, à l'esclavage ou toute autre forme de servitude ou de traitement dégradant.

Article 3. Tout rwandais a le droit à la présomption d'innocence jusqu'à ce qu'il soit déclaré coupable par une juridiction compétente et impartiale.

Article 4. Tout rwandais a le droit de se choisir sa défense et nul ne peut être indéfiniment détenu sans être  dûment inculpé par une juridiction compétente et impartiale. Toute détention ou arrestation arbitraire est prohibée.

Article 5. Nul rwandais ne peut être maltraité à cause de son sexe, sa confession religieuse, son appartenance ethnique, clanique ou régionale ou tout autre critère de division.

Article 6. Tout rwandais a le droit à la propriété et de jouir du fruit de son labeur.

des Libertés

Article 7. Il  est reconnu à tout rwandais les libertés de pensée, d'opinion, d'expression, de mouvement et d'association. Ces libertés sont garanties par la présente Charte.

Article 8. Tout rwandais a la liberté de participer dans toutes les affaires de sa patrie soit directement ou par représentation librement consentie et ce sans discrimination. Nul ne peut être un citoyen de seconde classe dans sa patrie.

Epilogue

Article 9: Étant l'émanation du peuple rwandais, ces droits et libertés sont universels, inaliénables et indivisibles. Ils doivent être garantis, protégés et défendus par tout rwandais épris de justice et de paix. 

RUD-URUNANA

URUNANA RW’ABAHARANIRA UBUMWE NA DEMOKRASI

RALLIEMENT POUR L’UNITE ET LA DEMOCRATIE

RALLY FOR UNITY AND DEMOCRACY


 

IMPURIZAHAMWE Y’AMAHAME NYARWANDA AREBANA N’UBURENGANZIRA NO KWISHYIRA UKIZANA BWA BULI MUTURARWANDA

Intangiriro

Bitagize icyo bihindura ku mategeko mpuzamahanga n’imigereka yayo,

Hashingiwe ku mateka y’u Rwanda ya kera n’aya vuba,

Twebwe abagize RUD-Urunana ku bushake bwacu twemeje  Impurizahamwe y’amahame nyarwanda arebana n’uburenganzira no kwishyira ukizana azashingirwaho mu nzira yo guharanira Ukuri, Ubutabera kuri bose, Ubwiyunge nyakuri n’Uburinganire.

Intambara turwana nta kindi igamije uretse kwimakaza aya mahame rusange kugira ngo abe ishingiro ry’umuryango nyarwanda mushya wisangwamo n’abaturarwanda bose ari Abatwa, Abatutsi, Abahutu n’abahawe ubwenegihugu nyarwanda.

Uburenganzira

Ingingo ya 1 : Abanyarwanda bose, nta kuvangura ushingiye ku moko, umuryango, akarere, igitsina n’idini  n’ibindi bicamo abantu ibice, barareshya imbere y’amategeko. Bahabwa ibyo bafitiye uburenganzira kandi bakuzuza inshingano zabo mu buryo budasubirwaho.

Ingingo ya 2 : Buri Munyarwanda afite uburenganzira budasubirwaho kandi budakuka ku buzima bw’umubiri n’ubwa roho ; ntagomba gukoreshwa imirimo y’agahato, y’ubucakara cyangwa indi mirimo y’ubuja itesha agaciro k’ikirewmwa muntu.

Ingingo ya 3 : Buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo kwitwa umwere kugeza igihe ahamirijwe icyaha n’urukiko rubifitiye ububasha kandi rutabogamye.

Ingingo ya 4 : Buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo kwihitiramo umwunganira mu bucamanza kandi ntawe ugomba gufungwa ubuziraherezo adahamijwe icyaha n’urukiko rubifitiye ububasha kandi rutabogamye.  Gufata no gufungira abantu ubusa birabujijwe.

Ingingo ya 5: Nta Munyarwanda ugomba guhohoterwa azira igitsina cye, idini rye, ubwoko bwe, umuryango,  akarere akomokamo cyangwa se ibindi bicamo ibice abantu.

Ingingo ya 6:  Umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo kugira umutungo we bwite no kwisanzura mu musaruro akesha ibikorwa bye.

Ukwishyira ukizana

Ingingo ya 7: Buri Munyarwanda yemerewe ukwishyira ukizana mu bitekerezo, kubigaragaza no gufatanya n’abandi mu miryango no mu mashyirahamwe. Impurizahamwe y’amategeko nyarwanda yemera aya mahame.

 

Ingingo ya 8: Buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo kugira uruhare mu bireba igihugu cye byaba ku buryo buziguye cyangwa butaziguye ku bushake bwe yihariye kandi nta kuvangura. Ntawe ugomba gufatwa nk’aho ari umwenegihugu wo mu rwego rusuzuguritse mu gihugu cye.

Umwanzuro

Ingingo ya 9: Aya mahame rusange y’uburenganzira no kwishyira ukizana ashyirwaho n’abaturage, ntibayavutswa kandi yubahirizwa uko yakabaye.

Aya mahame rusange y’uburenganzira no kwishyira ukizana agomba guhabwa agaciro, kubungwabungwa no kurindwa n’Umunyarwanda wese uharanira ubutabera n’amahoro.

RUD-URUNANA

URUNANA RW’ABAHARANIRA UBUMWE NA DEMOKRASI

RALLIEMENT POUR L’UNITE ET LA DEMOCRATIE

RALLY FOR UNITY AND DEMOCRACY