UBUTUMWA UMUYOBOZI MUKURU WA RUD-URUNANA AGEZA KU BANYARWANDA UBUTUMWA UMUYOBOZI MUKURU WA RUD-URUNANA AGEZA KU BANYARWANDA KU ISABUKURU Y’IMYAKA 56 U RWANDA RUMAZE RWIGENGA
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Taliki ya mbere Nyakanga 1962, taliki ya mbere Nyakanga 2018, imyaka mirongo itanu n’itandatu irashize, igihugu cyacu , u Rwanda gisubiranye ubwigenge. Nkuko bisanzwe rero, mw’izina ry’abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana / Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unité et la Démocratie), no mw’izina ryanjye bwite, mbifurije mwese isabukuru nziza.
Mu gihe twizihiza ubwigenge bw’u Rwanda ku nshuro ya 56, birakwiye ko dusubiza amaso inyuma kugira ngo dusuzume niba ubwigenge bw’u Rwanda nk’igihugu bufite igisobanuro cyumvikana ku benegihugu bacyo.