NDC Goals:  Bring Peace, Unity and Development in the Great Lakes Region for the Interest of the People.
About National Democratic Congress (NDC - CND)

NDC Goals: Bring Peace, Unity and Development in the Great Lakes Region for the Interest of the People.

National Democratic Congress (NDC)/Congres National pour la Democratie(CND) is a coalition of Rally for Unity and Democracy (RUD-Urunana) and Rally of the Rwandan People (RPR-Inkeragutabara). It is open to other political parties who share the same ideals of democracy, justice, equitable society that respect the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction. NDC strives to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

How to Bring Peace, Unity and Development in the Great Lakes Region
Drive and Determination to  change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.
NDC Fundamental Principles

Drive and Determination to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

National Democratic Congress (NDC)/Congres National pour la Democratie(CND) is a coalition of Rally for Unity and Democracy (RUD-Urunana) and Rally of the Rwandan People (RPR-Inkeragutabara). It is open to other political parties who share the same ideals of democracy, justice, equitable society that respect the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction. NDC strives to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

NDC Fundamental Goals and Principles
National Democratic Congress (NDC) - Congres National pour la Democratie(CND)
For Democracy, justice, equitable society that respects the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction.

National Democratic Congress (NDC) - Congres National pour la Democratie(CND)

National Democratic Congress (NDC)/Congres National pour la Democratie(CND) is a coalition of Rally for Unity and Democracy (RUD-Urunana) and Rally of the Rwandan People (RPR-Inkeragutabara). It is open to other political parties who share the same ideals of democracy, justice, equitable society that respect the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction. NDC strives to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

Contact NDC Team

Mu mwaka w’ 1994, ubwo nyakwigendera Nelson Mandela yatangaga ubuhamya k'ubuzima bwe mu nyandiko yise “Inzira Ndende yo Kwibohora (Long Walk to Freedom)”, yagarutse ku birango by’umuyobozi nyawe.

Mandela yavuze ko umuyobozi ari nk’umushumba w’intama uziyoborera ahirengeye, maze izifite imbaraga zigafata iya mbere izindi zigakurikiraho. 

Imiyoborere ishingiye ku bwizerane nibwo buryo bwiza bwo gukora nta rwikekwe, ni akabando gasindagiza Abasangirangendo batahiriza umugozi umwe kandi  batumbiriye intego rusange.

Icyo Ijambo ry’Imana ritubwira

Imiyoborere myiza inavugwaho muri Bibiliya Yera ndetse na Torah,  Kuva 18:1-20, 23, 

Yetiro, sebukwe wa Mose amugira inama kubera ko yari ataramenya ibanga ry’imiyoborere myiza. “Ibyo ukora ibyo si byiza. 18 Ntuzabura gucika intege ndetse n’aba bantu muri kumwe uzabananiza; kuko inshingano iremeye kandi ntiwashobora kuyiheka no gukora uri wenyine. 19 None umvira ibyo nkubwira; ndakugira inama, Imana iyigufashemo. Ube ari wowe mushyikirwa w’amagambo w’abantu n’Imana  ujye ushyira Imana imanza zabo: 20 kandi ujye ubigisha amategeko yayo, n’ibyo yategetse, ujye ubereka inzira bakwiriye gucamo n’imirimo bakwiriye gukora. 21 Kandi utoranye mu bantu bose abashoboye ubucamanza, bubaha Imana, inyangamugayo, banga impongano; ubahe ubutware, bamwe batware igihumbi igihumbi, abandi ijana ijana, abandi mirongo itanu itanu, abandi icumi icumi. 22 Bajye bacira abantu imanza zoroheje igihe cyose, maze izikomeye bajye rwose  bazikuzanira.  Niho uziyorohereza umuruho, nabo bazajya bafatanya nawe. 23 Nugira utyo, Imana ikabigutegeka, uzabishobora,  kandi uba bantu bose buzagera iyo mugana kandi bafite amahoro.” 24 Mose yumvira sebukwe, akora ibyo yamubwiye byose.”"

Muri iyi mirongo yo mu gitabo gitagatifu,  harabonekamo ibintu bitatu by’ingenzi:

  1. Abanyagitugu ni abayobozi babi
  2. Abayobozi beza ni abatega amatwi bakumva inama,
  3. Abayobozi beza bayoborana urugwiro.

Imiyoborere Ntangarugero ya General Musare ni Ntamakemwa

Ntawashidikanya, Jenerali Musare, umugaba mukuru w’Ingabo AN-Imbonezagutabara yujuje zirira ngingo ebyiri za nyuma zivugwa hejuru. Nanone kandi, ntawabura guhamya ko uyu mu Jenerali utuje kandi ucisha make ari intwari ikomeye ku mpunzi z’Abanyarwanda ziri mu burasirazuba bwa Kongo, kubera ko yakomeje kuzibungabungira umutekano kuva muw’ 1996. Abenshi mu mpunzi uhereye ku bana ukageza ku basaza, bamufata nk’umwambari ukomeye ubaba hafi mu kubarindira umutekano. Abenshi mu mpunzi ntibarageza ku myaka makumyabiri; ibi bikaba bisobanura ko ari abatabawe n’ingabo ayoboye. Nyamara uyu Jenerali Musare wabaye ikirangirire ntabwo azwi cyane, nubwo hari bamwe bagiye bumva amakuru avuga ibigwi bye mu mashyamba ya Kongo.

Ntayindi mpamvu, ni uko adakunda kwishyira hejuru no kwigaragaza cyane uretse, iyo bibaye ngombwa ku mpamvu zo kurengera impunzi z’Abanyarwanda..

Ni Imbata y’Amahoro

Kimwe mu bihe Jenerali Musare yavuye mu birindiro, ni mu gikorwa cyo gutanga intwaro cyabereye ahitwa i Kasiki iri mu ntara y'Amajyaruguru ya Kivu (Kongo). Icyo gihe yaboneyeho kugirana inama n’abayobozi batandukanye b’igihugu cya Kongo (RDC) barimo uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Bwana Antipas Mbusa Nyamwisi, Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Bwana Julien Paluku, abayobozi b’inzego z’ibanze za Kongo, abayobozi ba gakondo (chefs coutumiers) n’abayobozi b’Ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri Kongo (MONUSCO). Muri rusange, abo bavuganye bishimiye uburyo abonamo imikemurire y’ibibazo by’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari. Ibi byatumye aba bayobozi batandukanye bamubonamo “imbata y’amahoro.” 

Ndibuka ko Umujyanama wa Perezida wa Kongo mu birebana n’umutekano yambwiye ko abona Jenerali Musare ari umuntu wicisha bugufi, bityo akaba ashobora kungurana ibitekerezo n’abandi ku bibazo by’amahoro mu karere.  Namusubije ko “Umuyobozi mwiza worohera abo ayobora bagakorera mu bwisanzure nta rwikekwe, ubundi agirirwa ikizere n’abo akuriye ndetse n’abandi bashobora kugendana mu nzira igana ku mahoro.”

Ni muri urwo rwego nyine, Jenerali Musare yashoboye kuyobora ingabo zabungabunze umutekano w’impunzi z’Abanyarwanda muri iyi myaka irenga icumi kandi tutibagiwe ko abanyemo neza n’abaturage ba Kongo..

Kugira ngo urusheho kumenya Inteko y'Abaharania Demokarasi, dusure aha:

http://www.nationaldemocraticcongress.org

cyangwa kuri Facebook: 

http://www.facebook.com/NDCRwanda

no kuri Twitter @fkanyami. 

Felicien Kanyamibwa, PhD

President, Inteko y'Abaharira Demokarasi

(Bishyizwe mu Kinyarwanda na Narcisse Seziragiha, Vice-President wa RUD-Urunana)

NDC: Charte Rwandaise des Droits et Libertés

Charte Rwandaise des Droits et Libertés est le fondement de la lutte que nous menons pour la Vérité, la Justice pour tous, une Réconciliation authentique, l'Égalité et l'Équité.

Ready for Consensual Democracy of, by, for the people ?

Contact us and Get More Information